Dr. Murindahabi Muyange Monique ushinzwe kurwanya malariya muri Minisiteri y’Ubuzima, mu cyumweru gishize ubwo hakorwaga Video conference, tariki 16 Ukwakira 2013 yatangaje ko hamwe na hamwe mu gihugu aho gukoresha inzitiramubu mu kubakingira malariya, bazikoresha mu kubakira inkoko, gusakara no mirima y’umuceri.
Yifashishije amafoto yafashe yagaragaje ko mu Karere ka Nyamagabe na Nyagatare , inzitiramubu zikoreshwa mu bikorwa by’ ubwubatsi aho zasakajwe inzu zinakoreshwa mu buhinzi bw’umuceri.
Mu Karere ka Kirehe, byagaragaye ko hari umuturage wayikoresheje mu kubakira inkoko. Dr. Murindahabi Monique yemeza ko inziramubu zikoreshwa ziba zikiri nshya bitandukanye n’ibivugwa n’inzego z’ibanze.
Gukoresha kandi izo nzitiramubu mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi ngo bitanga ubutumwa bubi ku bandi baturage kuko hari n’abashobora kuzikoresha kubera ko babonye n’abandi bazikoresha.
Kuva inzitiramubu zatangira gukoreshwa mu Rwanda, indwara ya malariya yazaga ku isonga mu guhitana abantu benshi, ubu yabaye amateka.
Inzitiramubu zitwara akayabo k’amafaranga atangwa n’abaterankunga nka Global Fund kugirango zifashe abaturage kwirinda maraliya, byaba biteye isoni abo baterankunga babonye zikoreshwa mu bindi bikorwa nk’ibyo twavuze haruguru.